Apr Fc itsinze umukino wayo wambere wa shampiyona itsinze Kiyovu sport club umukino Kiyovu yarangije ifite abakinnyi 10 gusa.


Kuruyu wa gatanu umunsi wa gatatu wa shampiyona Rwanda premier league aho umukino wari utegerejwe na benshi ari uwari buhuze Apr fc na Kiyovu sport Kuri sitade ya Kigali I nyamirambo birangira Apr ibonye amanota atatu.

Abakinnyi 11 babanjemo muri Kiyovu sports club.
Abakinnyi 11 babanjemo muri Apr football club.


Umukino watangiye amakipe yombi yigana bagerageza guhana hana ariko Apr fc igacishamo ikataka ariko bidakanganye, mu minota yo hejuru ya 20 Apr fc yagerageje uburyo bwinshi imbere y’izamu abasore barimo Bosco batera amashoti gusa umuzamu Kimenyi Yves akababera ibamba.


Igice cya mbere kigiye kurangira nibwo Apr fc yabonye igitego cyayo Ku mupira wahinduwe neza na Omborenga Fitina uca Ku muzamu Kimenyi Yves myugariro wa Kiyovu Serumogo Ally ahita yitsinda igitego ahagararanye na Jacques Tuyisenge umupira ujya mw’izamu.


Igice cya mbere kigiye kurangira Apr yongeye kwataka izamu rya Kiyovu sport nuko Niyonzima Olivier Sefu azamukana umupira muri penaliti myugariro Ngando Omar amukorera ikosa umusifuzi Ruzindana Nsolo Ahita atanga penaliti yaje guterwa na Byiringiro Lague ariko umuzamu Kimenyi Yves ayikuramo neza igice cya mbere gihita kirangira.


Ikipe ya Kiyovu sport bakiza mu gice cya kabiri yakoze impinduka yinjizamo bamwe mu bakinnyi bayo basatira ariko biranga biba ibyubusa umuzamu Ahishakiye Hertier wari wabanje nw’izamu rya Apr fc imipira akomeza kuyikuramo umukino urangira Apr fc itsinze umukino wayo wambere wa shampiyona.

Ahishakiye Hertier yabanje mw’izamu rya Apr fc anitwara neza.
Kimenyi Yves yakuyemo penalty yatewe na Lague.


Ikipe ya Apr fc itsinpze umukino wayo wambere wa shampiyona kuva yava mu mikino mpuzamahanga ya Caf Champions ikurwamo na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya kuko nindi mikino yabanje muri shampiyona yose yari yasubitswe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here