Nyuma Yuko ikipe ya Apr fc na As de Kigali zisabye ko zatangira gukora imyitozo kugira zitegure imikino nyafurika zamaze kwemererwa.


Apr fc na As Kigali zigiye gutangira gukora imyitozo yo kwitegura nyuma yaho minisiteri ya siporo isohoye itangazo rivuga ko amakipe azuzuza amabwiriza yo kwirinda corona virus azakomirerwa agatangira imyitozo yuzuye nyuma y’igihe kinini badakora.

Ibaruwa minisiteri ya siporo yandikiye Apr na As Kigali.


Minisiteri ya siporo yasohoye itangazo kuruyu wa gatanu ryemerera amakipe abiri ariyo As de Kigali na Apr fc gutangira imyitozo nyuma yuko ibyo basabwe babyubahirije bakanagaragaza ubushake bwo gukora ibishoboka bagakora imyitozo ariko birinda corona virus.


Minisport yasabye amakipe gupimisha abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi Bose b’ikipe ndetse inasaba nibajya gutangira bazaba bari hamwe ntanumwe usohoka kugira atajya hanze akavayo yahuye n’ubwandu ninayo mpamvu Apr fc na As Kigali arizo zibimburiye izindi gutangira kuko zabyujuje.

Apr na As Kigali zizahagararira u Rwanda.


Apr fc na As Kigali zizasohokera u Rwanda my mikino nyafurika ya caf champions league na caf confederation cup, iyi mikino ikaba izatangira mu kwezi kw’ ugushyingo uyu mwaka aho aya makipe agomba gutangira kwitegura hakiri kare kugira azitware neza bagere kure hashoboka nkuko abayobozi baya makipe yombi babitangaje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here