Ikipe ya Apr fc nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo yahise ikoresha igerageza abakinnyi bayo inahita ibajyana mu mwiherero I shyorongi.


Ikipe y’ingabo z’igihugu ni ikipe yagaragaje ko ifite gahunda yo kwitwara neza mu mikino nyafurika mu mande zose harimo gutegura abakinnyi ndetse n’abatoza, ibi byose bikaba bibaye nyuma yo kubapimisha corona virus.

Abatoza ba Apr fc na kapiteni Manzi Thierry.


Apr fc kuruyu wa gatandatu yabyukiye Kuri sitade amahoro i remera mu kugerageza urwego abakinnyi bose bariho nyuma y’igihe kirenga amezi 6 badakora imyitozo babanza kureba urwego aba bakinnyi bariho babone n’uburyo babapangira imyitozo.

Pabro Morchon yakoresheje imyitozo abakinnyi.


Nyuma yo kumara gukora igerageza ry’abakinnyi bahise bajya I shyorongi aho iyi kipe yari isanzwe ikorera imyitozo ndetse akaba arinaho bazaba bakorera umwiherero kugeza igihe bazatangirira gukina nkuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabivuze ko bufite ubushobozi bwo guhuriza abakinnyi hamwe nkuko amabwiriza yo kwirinda corona virus yabivugaga.

Apr fc yasesekaye I shyorongi Ku munsi w’ejo.


Apr fc na As Kigali zizahagararira u Rwanda my mikino nyafurika zikaba zizakina mu kwezi kwa ugushyingo gusa ibya shampiyona y’u Rwanda byo bikaba bikomeje kwegezwa inyuma zo n’andi makipe bakaba bategereje igihe ferwafa izatangaza itariki ya nyayo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here