Ikipe ya Apr fc yerekanye ibikoresho bishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 aho igiye kuzajya yambikwa n’uruganda rwo mu butaliyani rwitwa Kappa.
Ikipe y’ingabo z’igihugu yashyize hanze ibikoresho bitandukanye birimo imyambaro izajya ikoresha Ku mikino yayo(Jersey) birimo iy’imyitozo ndetse n’ibindi bikoresho birimo inkweto n’ibikapu byo kwifashisha mu ngendo izajya ikora igiye gukina.


Ikipe ya Apr ubundi yambikwaga n’inganda zigiye zitandukanye zirimo na Adidas kurubu ubuyobozi bwayo bwavuze ko uru ruganda rwa Kappa arirwo rugiye kujya rubaha ibikoresho byose bakoresha haba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga nkuko n’izindi nganda zisanzwe zibikorana n’andi makipe yose akomeye.


Uruganda rwa Kappa rwambika amakipe akomeye hano Ku mugabane wa Africa ndetse n’iburayi haba ama club ndetse n’amakipe y’ibihugu rukaba rufite ikicaro mu butaliyani kurubu rugiye kujya rwambika ikipe ya Apr fc mu gihe cy’umwaka.







