Ntwali Fiacre wari umuzamu wa Apr fc yamaze kumutiza mw’ikipe ya Marine fc kugira abashe kubona umwanya uhagije wo gukina.


Ntwali Fiacre ni umuzamu ufite imyaka 21 wumunya Rwanda akaba yakiniraga ikipe y’ingabo z’igihugu ayimazemo imyaka ibiri gusa kubera kumara igihe kinini adakina kandi ari umuzamu ufite impano ubuyobozi bwa Apr fc bwahisemo kumutiza muri Marine fc yo mu karere ka rubavu.


Ntwali fiacre yageze muri Apr fc akiri muto kuko yari afite imyaka 16 aca mu makipe y’abato ba APR fc nyuma kubera kw’itwara neza aza kuzamurwa mw’ikipe nkuru ya Apr fc akajya anahabwa imikino imwe n’imwe ndetse akanahamagarwa mw’ikipe y’igihugu y’abatoya kuko yari umuzamu ugaragaza akazoza.


Nkuko tubikesha urubuga rwa Apr fc umunyamabanga mukuru wa APR fc yatangaje ko ibi aribyo mu magambo ye Rtd Lt. Col Sylivestre sekaramba yagize ati: nibyo koko umunyezamu Ntwari Fiacre twamutije mw’ikipe ya Marine kugira abashe kubona umwanya wo gukina kuko twazamuye undi muzamu kuva mw’ikipe y’ Intare urumva byabaye ngombwa ko tumutiza kugira abashe kubona umwanya wo gukina uhagije.


Ntwari Fiacre yatwaranye na Apr fc ibikombe bitandukanye birimo shampiyona, igikombe cy’intwari icy’agaciro ndetse n’icya super mu myaka ibiri yari ayimazemo.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here