Ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cyayo cya kabiri uyu mwaka nyuma yo gutsinda ikipe ya Liverpool Kuri za penaliti.


Ni igikombe gihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’ubwongereza premier league ndetse n’iyatwaye igikombe cy’igihugu cyitwa Fa bikaza gukina umukino wo guahatanira igikombe cyitwa community shield mbere yuko shampiyona y’abongereza itangira.

Byari ibyishimo nyuma yo gutwara igikombe.


Uyu mukino wabaye kuruyu wa gatandatu wahuzaga ikipe ya Liverpool yatwaye shampiyona na Arsenal yatwaye Fa warangiye amakipe yombi yanganyije igitego kimwe Kuri kimwe hanyuma bageze muri za penaliti ikipe ya Arsenal itsinda Liverpool penaliti Kuri 4.


Ikipe ya Arsenal yinjiye mu mukino neza mu gice cya mbere isatira cyane izamu rya Liverpool ninabwo rutahizamu wumunya Gabon Pierre Emmerick Aubameyang yaje kuyibonera igitego kiza igice cya mbere kirangira gutyo, bakimara kugaruka ikipe ya Liverpool yakoze impinduka binjizamo Salah wari wabanje hanze nuko rutahizamu wumu Japan Takumi Minamino yishyura igitego birangira ari 1:1.

Captain wa Arsenal yishimye igitego murubwo buryo buzwi nk’ikimenyetso cya black panther.


Uyu mukino nkuko biri mu mategeko yawo ko iyo ikipe zirangije zinganya hahita hitabazwa za penaliti nuko bazigezemo ikipe ya Arsenal yinjiza neza penaliti zayo eshanu naho Liverpool umusore wayo muto Brewster aza kuyikubita umutambiko w’izamu bituma Arsenal itwara igikombe cya community shield nyamara liverpool ariyo yahabwaga amahirwe.

Aubameyang n’umuzamu Martinez bari kwitwara neza muriyi minsi.


Ikipe ya Arsenal y’umutoza Michael Arteta yagize impera nziza za shampiyona itsinda imikino yari ifitemo ikomeye iza no gutwara Fa cup itsinze Chelsea fc kandi yari yanakuyemo Manchester City muri 1/2 none inatwaye community shield itsinze Liverpool mbere yuko itangira shampiyona ikina na Fulham yazamutse mu kiciro cya kabiri uyu mwaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here