Ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsinda Chelsea yabonye amahirwe yo gukina imikino ya Uefa Europa League nyuma yaho yaburiye tike muri shampiyona.


Arsenal yitwaye neza ku mukino wanyuma wa Fa cup wayihuzaga n’ikipe ya Chelsea fc nyuma yo kuyitsinda ibitego 2:1 umukino wabereye Kuri sitade Wembley nubwo itahabwaga amahirwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru.


Arsenal yagize urugendo rukomeye gusa yaje kubyitwaramo neza kuko yatsinze ikipe nka Manchester city muri kikwe cya kabiri, yakuyemo amakipe akomeye nka Sheffield united kurubu ikaba yari utegereje uyu mukino wanyuma n’ikipe ya Chelsea yo yari yaramaze kubona itike yo gukina imikino ya champions league gusa yifuzaga igikombe.


Arsenal yatsinze ibitego byayo bitsinzwe na captain Pierre Emmerick Aubameyang iva inyuma y’icya Chelsea fc cyatsunzwe na Pulisic, iki ni igikombe cya 14 cya Fa cup iyi kipe ya Arsenal itwaye naho Chelsea yo yashakaga igikombe cya munani kuva yabaho.


Aubameyang wafashije Arsenal gutsinda Chelsea arashakwa n’abayobozi biyi kipe ngo yongereye amasezerano kuko ayo afite azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha kandi hakaba hari amakipe menshi amwifuza harimo nka Intel de Milan na Fc Barcelona gusa abafana biyi kipe bagaruye ikizere ko azasinya kuko byibuze iyi kipe izagaragara mu mikino y’iburayi.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here