Arsenal yongereye amasezerano abasore bayo 4 harimo David luiz ,Pabro Mari, Cedric Suarez na Dani ceballoss Bose bari basoje amasezerano bafitanye niyo kipe.


David luiz umudefanseri w’imyaka 33 yaje muri Arsenal mu mwaka ushize avuye muri Chelsea fc asinya umwaka umwe mw’ikipe ya arsenal ubu ukaba wari ugeze kumusozo abayobozi Niko guhita bamwongeza undi mwaka akinira iyi kipe doreko n’umutoza wayo Michael arteta yatangajeko imikinire ya David bayikeneye nubwo muriyi minsi Atari mubihe byiza ngo bibaho mu mupira bizeyeko azagaruka mu bihe bye byiza.


Abandi bongereye amasezerano ako yigihe kirekire ni myugariro UCA Kuri kabiri bita Cedric Suarez waje muri Arsenal avuye mw’ikipe ya Southampton gusa aza afite imvune kuburyo nubu ntamukino numwe arakina muriyi kipe, hari numudefanseri Pabro Mari waje avuye muri Brazil mw’ikipe ya flamengo we yanakinnyeho imikino umwe nimwe gusa akaba yaravunitse mumukino wabahuje na Manchester city mu cy’umweru gishize abo basore babiri Bose bingereye amasezerano y’imyaka 4.


Dani ceballoss nawe yongereye igihe cyo gukinira Arsenal kugeza shampiyona yuyu mwaka irangiye doreko yaje ari intizanyo ya Real Madrid umwaka ukaba warushize gusa kubera icyorezo shampiyona zikaba zaratinze kurangira ubuyobizi bw’iyi kipe bukaba bwamuhaye amasezerano kugeza iyi shampiyona irangiye, ibi byose bibaye nyuma yabo muminsi ishize yongereye amasezerano y’imyaka itanu umwana muto witwaraga neza bita Bukayo Saka.


Arsenal fc kurubu n’ikipe itari mubihe byiza kuko ubu iri Ku mwanya wa kenda ukaba ntakizere ifite cyo gukina imikino y’iburayi umwaka utaha ibi bikaba biri gutuma bamwe mubakinnyi ishaka batifuza kuyizamo kuko itazagaragara mu mikino ikomeye umwaka utaha.


Arsenal fc kurubu n’ikipe itari mubihe byiza kuko ubu iri Ku mwanya wa kenda ukaba ntakizere ifite cyo gukina imikino y’iburayi umwaka utaha ibi bikaba biri gutuma bamwe mubakinnyi ishaka batifuza kuyizamo kuko itazagaragara mu mikino ikomeye umwaka utaha.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here