Ikipe y’umujyi wa Kigali yaraye ikoze imyitozo yanyuma mu gihugu cya Botswana aho iza guhaguruka igaruka mu Rwanda.


Nyuma yo gutsindwa mu mukino ubanza wa Caf Confederations cup itsinzwe na Orapa united yo mu gihugu cya Botswana kurubu yari itaragaruka mu Rwanda ahazabera umukino wo kwishyura.

Ejo As Kigali yakoze imyitozo muri Botswana.


Kuruyu wa kabiri taliki ya 1 iyi kipe iterwa inkunga n’umujyi wa Kigali yaraye ikoze imyitozo muri kiriya gihugu cya Botswana kuko kuri gahunda hari hariho ko baza guhaguruka kuruyu wa gatatu bagaruka mu Rwanda aho hateganijwe gukinira umukino wo kwishyura mu minsi iri imbere aho iyi kipe ifite intego yo gukomeza mu kiciro gikurikira muraya marushanwa nyafurika.

Shaban Hussein Chabalala rutahizamu mushya wa As Kigali.
Nsabimana Eric Zidane niwe wari kapiteni mu mukino ubanza.


Ikipe ya As Kigali kugira ngo ikomeze muri Confederation Cup irasabwa gutsinda Orapa united I Kigali ako ikirinda kwinjizwa ibitego birenze kimwe cyo yabashije gutsindira muri Botswana bikaba bizwi ko ikipe imwe izakomeza hagati yizi izahita ihura n’ikipe ya KCCA yo mu gihugu cya Uganda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here