Djabil mutarambirwa watozaga nk’umutoza wungirije muri Kiyovu sport yamaze kugirwa umutoza wungirije muri As Kigali.


Umutoza wari umaze igihe muri Kiyovu sport ariko akoramo nk’umutoza wungirije kurubu yamaze kugirwa Umutoza muri As de Kigali ariko naho akaba agiye gukora nk’umutoza wungirije Umutoza mukuru Eric Nshimiyimana we usanzwemo wanayitoje shampiyona ishize ya 2019-2020, uyu mugabo akaba aje gusimbura Mateso jean de dieu watandukanye niyi kipe y’umugi.


Mutarambirwa djabil yari amaze igihe kinini mw’ikipe ya Kiyovu doreko yakoranye n’abatoza Bose iyi kipe yagiye izana akabungiriza, yakoranye na Kirasa Alain, Masudi Djuma ndetse na Ruremesha Emmanuel unaherukamo vubaha mbere yuko bemeza Karekezi Olivier nk’umusimbura we nawe agahita yigira mu kiciro cya kabiri nk’umutoza Gorilla fc.


Djabil mutarambirwa yakinnye umupira ari umukinnyi ukomeye mw’ikipe ya Kiyovu sport aho bamufata nk’umu legend wabo gusa yanakiniye amakipe menshi nka Rayon sport n’andi akaba kandi yaranakiniye imikino imwe nimwe ikipe y’igihugu amavubi akiri umukinnyi.


As Kigali yerekanye staff igizwe n’abatoza batatu harimo Umutoza mukuru Eric Nshimiyimana, Umutoza wungirije Djabil Mutarambirwa ndetse n’umutoza w’abazamu Thomas Higiro, kurubu iyi kipe nayo ikaba iri kwitegura gutangira shampiyona ya 2020-2021 ariko ikaba inategereje icyemezo cya ferwafa niba izitabira imikino nyafurika ya caf confederation nk’ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro cy’umwaka washize kuko uyu mwaka ntakigeze kiba cyangwa niba hazagenda Rayon sport yabaye iya kabiri muri shampiyona ishize ya 2019-2020.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here