Umukino wa Caf wari buhuze ikipe ya As Kigali na KCCA yo mu gihugu cya Uganda wasubitswe bitewe nuko abakinnyi b’ikipe ya KCCA basanzwemo icyorezo cya Covid-19.


As Kigali yateye mpaga KCCA ku mukino wari buhuze aya makipe yombi mw’irushanwa rya Caf Confederation Cup aho aya makipe yombi yari buhure kuruyu wa gatatu saa kenda z’amanywa Kuri sitade ya Kigali I nyamirambo mu mukino ubanza.

KCCA yugarijwe na corona virus.


Ikipe ya KCCA abakinnyi bayo 4 bari basanzwemo icyorezo cya covid bakiri muri Uganda gusa ubwo bafatirwaga ibipimo mbere y’uko umukino utangira byagaragaye ko iyi kipe yugarijwe n’icyorezo cya corona virus abari bahagarariye Caf muriyi mikino bafata icyemezo cyo gusubikwa uyu mukino Kuri mpaga ya As Kigali y’ibitego 2:0.


As Kigali yajyanye impamba y’ibitego 2 Ku busa mu gihugu cya Uganda aho nibiba icyorezo cy’ugarije iyi kipe ya KCCA kigabanutse umukino wo kwishyura uzaba As Kigali izigamye ibyo bitego yateye muri mpaga Ku mukino wari uteganijwe kuruyu wa gatatu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here