Abanyamuryango ba Rayon sport cyane abayoboye Rayon sport basabye perezida wiyi kipe ko agomba gutumizaho inteko rusange bitarenze iminsi itanu.


Nyuma yo kureba bagasanga ikipe itari mu maboko meza bamwe mubayobozi bigeze kuyobora ikipe ya Rayon sport n’abandi bagize komite yiyi kipe buzuje amasinya yasabwaga kugira ngo bahe umubesha w’inkiko yandikire nyiri bwite ibaruwa.


Umuhesha w’inkiko kurubu yamaze kugeza ibaruwa bwana Munyakazi Sadate perezida wa Rayon sports imusaba gutegura inama y’inteko rusange aho bashaka ko muriyo nama ari naho bazeguriza uyu muyobozi nkuko ari naho yatorewe kandi amategeko akaba abyemera mugihe Bose basinye kwiyo baruwa igisagaye n’ukureba niba azayitumiza nyuma yiyi.


Usibye kweguza Sadate ibindi byavugiwe muriyi nama harimo ko amafaranga yasabye ngo abashe kurekura atange ikipe abandi bayobore ntayo azahabwa kuko nabo ngo bagiye bashoramo ayabo kandi ntacyo bigeze bishyuza iyi kipe kuko akenshi babikoraga kubera urukundo rw’ikipe yabo ya Rayon sport.


Iyi nama hari amakuru avuga ko bafashe umwanzuro yuko batangira kuganira na rutahizamu wumunya Ghana Michael Sarpong wari warirukanwe na Sadate bakamugarura kugira bakomeze ikipe izaba ihangane gusa ngo icyo bagamije nuko uyu muyobozi yakegura muriyi nama kuko amategeko arabyemera kandi natanegura cyangwa ntatumize iyo nama bazamweguza kuko nabyo biri mu mategeko nkuko umuhesha w’inkiko yabitangaje.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here