Shampiyona y’umukino w’intoki wa basketball yasojwe kuruyu wa gatandatu Patriots itwara igikombe na The Hoops igitwara mu bagore.


Ni imikino yatangiye mu gitondo hakinwa imikono yo gushaka umwanya wa gatatu mu bagabo n’abagore aho mu bagore ikipe y’ubumwe yegukanye umwanya wa gatatu muri shampiyona itsinze Apr BBC na IPRC ya Kigali mu bagabo iba iya gatatu itsinze ikipe ya Apr BBC.

IPRC huge yabaye iya kabiri mu bagore.
The Hoops yatwaye igikombe cya mbere mu mateka.
ni umukino wari ukomeye cyane .


Mu mukino ya nyuma uwabanje ni uw’abagore wahuje ikipe ya The Hoops Rwanda itozwa na Moise Mutokambari aho yakinaga na IPRC Huye umukino uza kurangira the hoops itsinze Iprc Ku kinyuranyo cy’amanota 5 kuko yayitsinze 68 Kuri 63 aho Micomyiza Rozine ariwe watsinze amanota menshi kuko yinjije amanota 20.

Final mu bagabo harimo guhangana cyane.


Umukino wari utegerejwe na benshi kuruyu mugoroba ni umukino wagombaga guhuza Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka ndetse na REG BBC aho umukino wahuje izi kipe warangiye Patriots yongeye gutsinda REG BBC amanota 76 kuri 61 aho Kenneth Gasana Hubert ariwe watsinze amanota menshi(21) mu mukino byatumye Iyi kipe itwara igikombe kabiri yikurikiranya.

Patriots BBC itwaye yikurikiranya shampiyona.
Abasore ba patriots baje biteguye.
Nyakubahwa perezida Paul Kagame yitabiriye iyi mikino.


Iyi mikino yari imaze icyumweru iba muri Kigali arena hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse yagiye yitabirwa na bamwe mu bayobozi b’igihugu barimo n’umukuru w’igihugu nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here