Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda Ferwaba ryakoze tombola igaragaza uko amakipe azabura mu mikino ya shampiyona Bk national league.


Guhera kuruki cy’umweru taliki ya 18 ukwakira hateganijwe imikino ya basketball yo gusoza shampiyona y’uyu mwaka yari yarasubitswe kubera icyorezo cya covid-19 kibasiye isi, Ku munsi wo kuwa 2 hakaba habaye tombola igaragaza uko amakipe azahura mu bagabo n’abagore.


Ni tombola yabereye Kuri Kigali Arena Ku mugoroba wo kuruyu wa kabiri taliki ya 13 ukwakira ikaba yaririmo abayobozi bakuru biri shyirahamwe rya Ferwaba,abayobozi baherejwe n’umuterankunga mukuru wiri rushanwa Bank of Kigali ndetse n’abanyamakuru muri rusange.


Uko imikino izaba izahera kuruyu wa gatanu taliki 16 kugeza Kuri 24 ukwakira uyu mwaka ikaba izakinwa abakinnyi Bose ,abatoza,abasifuzi,abakora amasuku muri sitade ndetse n’abandi Bose bafite icyo bazakora muriyi mikino bazaba baba hamwe mu karere ka bugesera muri hotel yitwa LA Paris bakazajya bavayo baje gukina bagahita basubizwayo kugira hirindwe corona virus.

Ni tombola yabaye hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda covid-19.


Shampiyona y’umukino wa basketball mu Rwanda niyo ibimbiriye izindi mu gutangira amarushanwa byemewe n’amategeko ndetse n’amabwiriza yo kwirinda covid-19 ikaba izahita ikurikirwa niya Volleyball nayo igomba gutangira mu mpera zuku kwezi turimo nkuko abayobozi bayo babitangaje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here