Umukinnyi wataka uca ku mpande bakunze kwita aba winger mw’ikipe ya Manchester city Leroy Sane yamaze gutera intambwe imwerekeza muri Bayern Munich muriyi mpeshyi.


Leroy sane n’umukinnyi uvuka mu gihugu cy’ubudage akaba afite imyaka 24 akaba akinisha akaguru kimoso asatira izamu ariko aca kuruhande akaba kandi yanakina inyuma y’abataka.


Leroy sane byemejwe n’umutoza w’ikipe akinamo ya Manchester City ko yanze kongera amasezerano bamuhaga kandi muriyi mpeshyi akaba ayo yarafite azarangira,byatangajweko ubwo yanze kongera amasezerano hasigayeko abamushaka bumvikana na Manchester city ubundi akagenda.


Bayern Munich niyo kipe ifite amahirwe menshi yo kwegukana uyu musore kuko yamushatse kuva kera kandi n’uyu musore yerekanyeko ashaka kujya muriyi kipe y’iwabo abibwira inshuti ze ibi byabaye kimomo ubwo ikipe ya Manchester city akinira ubu imusabye kuyongerera a amasezerano akanga.


Igurwa ry’uyu musore rizaba muriyi mpeshyi ubwo ama shampiyona azaba arangiye kuko ninabwo isoko ry’igura n’igurishwa rizaba rifunguye byemewe neza, ubwo uyu musore arakomeza akine nyuma azabone kugenda mubudage.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here