Bamwe mu bakinnyi barimo na Rutahizamu w’ikipe ya Gasogi United Iradukunda Bertrand ntari mu bakinnyi baza gukoreshwa ku mukino u Rwanda ruri bukinemo na Togo kubera ikibazo cy’imvune.

Iradukunda Bertrand yaje kugira ikibazo cy’imvune ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yari iri mu myitozo aho iri mu mugi wa limbe yitegura umukino uri buyihuze n’ikipe y’igihugu ya Togo akaba yiyongereye kuri Nsabimana Éric bakunda kwita Zidane nawe wavunikiye mu mukino wa mbere u Rwanda rwakinnyemo na Uganda.

Umuganga w’ikipe y’igihugu yavuze ko Bertland ataza kuboneka.

Ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yakoraga imyitozo Rutahizamu Iradukunda yaje guhura na Rutanga Eric bagoganye aza gusohoka mu kibuga acumbagira kugeza aho raporo y’abaganga yatangaje ko uyu musore bitaza gukunda ko yakina umukino wa Togo.

U Rwanda ruraza gukina umukino n’ikipe ya Togo akaba Ari nawo usoza itsinda C muri iri rushanwa rya Chan riri kubera muri Cameron aho amakipe yombi agomba kwishakamo imwe itambuka mu mikino ya 1/4 bisaba ko itsinda uyu mukino arinabyo umutoza Mashami Vicent yavuzeko bagomba gukina bashaka ibitego uko byagenda kose.

Uyu musore yagiriye ikibazo mu myitozo.

Umutoza Mashami yagize ati: Twiteguye gukina nkaho ari umukino wamyuma kuko ntayandi mahitamo dufite rero biradusaba kwitanga tugashaka ibitego kare kuko uyu mukino niwo wanyuma ugomba kutwereka niba dukomeza mu kindi kiciro kuko Togo twarayobonye n’ikipe nziza Kandi kuba yaratsinze umukino umwe n’ibintu biyishyira hejuru biyiha na morare ko nayo igomba kuza kuruyu mukino dufitanye.

Amavubi arakina na Togo mu gihe Uganda iri buze guhura na Maroc imikino yose iri bube kw’isaha ya saa tatu hano I Kigali bishakamo amakipe Abiri agomba guhagararira itsinda C mu kiciro gikurikiyeho gusa kurubu Maroc niyo iyobowe itsinda ikurikiwe na Togo u Rwanda ku mwanya wa gatatu na Uganda ikaba iya Kane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here