Bidasubirwaho ikipe ya Rayon sport yamaze kumvikana na Hakizimana Muhadjiri umwaka umwe ayikinira.


Rutahizamu wumunya Rwanda Hakizimana Muhadjiri yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon sport amasezerano y’umwaka umwe, uyu musore nyuma y’igihe kinini iyi kipe imwifuza gusa ibiganiro ntibigende neza ubu byageze Ku musozo yabaye umukinnyi wa gikundiro mu mwaka utaha w’imikino.


Muhadjiri yaje muri Rayon sport nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Emirates yo mu gihugu by’abarabu bamurekuye na mbere yaho akaba yari yaraciye muri Apr fc, Muhadjiri na Rayon sport bumvikanye nyuma y’igihe kinini abayobozi ba Rayon sport bakusanya amafaranga yo guha uyu musore wari wabaciye akayabo ka millions 20.


Rayon sport yasinyishije Muhadjiri abafana basa n’abiruhutsa kuko bari bakeneye izina rikomeye muri ikipe yabo, kuva babonye uyu musore akuka keza gasa nakagarutse gusa harakibazwa niba abakinnyi Bose iyi kipe igura niba bazakomezanya nayo gusa uyu musore uzwiho gutsinda ibitego byinshi nawe yasaga nkuwifuza kujya muri Rayon sport.


Written by Gentil VEnuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here