Shampiyona y’igihugu cy’ubwingereza premier league irasozwa gukinwa uyu munsi, hari bimwe mu byitezwe nk’intambara y’amakipe ari guhatanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri.


Nyuma y’isubukurwa ry’imikino imwe nimwe ubuyobozi bwa Fa bwahisemo ko shampiyona yakomeza gukinwa mpaka irangiye gusa kuriki cy’umweru nibwo iribuze gushyirwaho akadomo nyuma y’igihe kirekire yafashe ikinwa kubera icyorezo cya covid 19 kivanzemo kigatuma itarangirira igihe.


Bimwe mubyo wakitega Kuri uyu munsi ni amakipe atatu arwanira kuzakina imikino ya champions league umwaka utaha harimo Manchester united,Leicester city na Chelsea zigiye zirushanwa inota rimwe, Manchester united ni iya gatatu kurubu n’amanota 64, Chelsea ni iya 4 irushwa inota na united naho Leicester yo ni iya gatanu irushwa abiri na united ikarushwa rimwe na Chelsea, ibi bivuzeko buri kipe isabwa gutsinda umukino wayo uyu munsi gusa aho bikomereye nuko ebyiri murizo ziri bwihurire arizo Manchester united iri bujye Ku kibuga cya Leicester city naho Chelsea iraza gukina na Wolverhampton nayo itoroshye.


Mubindi biri buze kugorana kuri uyu munsi ni intambara yo kutajya mu kiciro cya kabiri kuko Norwich city yo yamaze kumanuka ariko itegereje andi makipe abiri biri bujyane kuko hamanuka amakipe atatu buri mwaka hakazamuka andi atatu, ayo makipe ari mu byago byo kumanuka harimo nka AFC Bournemouth, Watford na Aston Villa zose zigifite amahirwe menshi yo kumanuka zititwaye neza Ku mikino zifite uyu munsi.


Ikitezwe tuvuye mu makipe ni captain wa Manchester City David Silva uri buze gukina umukino we wanyuma muri shampiyona y’abongereza Premier league nyuma y’imyaka myinshi akinira iyi kipe yamaze gutangaza ko atazongera amasezerano muriyi kipe ko ashaka kujya kureba n’ahandi uko bimeze.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here