Biramahire Abeddy wakiniraga ikipe ya Buildcon muei Zambia yamaze kwiyongera Ku bakinnyi b’abanyarwanda bagarutse gukina mu amakipe yo mu Rwanda.


Biramahire abeddy yumvikanye n’ikipe ya As Kigali kuzayikinira imyaka ibiri nyuma yaho aho yarari mu gihugu cya Zambia bitagenze neza akifuza ko yagaruka gukina mu Rwanda.

Biramahire abedy yasinye imyaka 2 muri As Kigali.


Uyu musore wamenyekanye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yasinyiye iyi kipe nyuma y’iminsi ibiri amaze mu kato kureba niba nta cyorezo afite bibaye kandi nyuma yaho ikipe ya Rayon sport imurambagije cyane gusa we agahitamo kujya mw’ikipe ya As Kigali izakina imikino nyafurika.

Biramahire Abedy azakinira As Kigali.


Abedy aje yiyongera Ku bandi bakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo Shaban Hussein bakunze kwita Chabalala,Hakizimana Muhadjiri, Emery Bayisenge ndetse n’abandi bose yaguze kugira ibashe kwitegura ndetse izanitware neza mu mikino nyafurika izahagarariramo u Rwanda my kwezi gutaha yo na Apr fc.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here