Bizimana Djihad yaraye yambitse umukunzi we impeta ubwo yemeraga ko bagomba kurushinga bakaba umugabo n’umugore.


Umukinnyi wo hagati mu kibuga mw’ikipe ya Waasland Beveren ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yasabye umukunzi we banana mu bubirigi ko yamubera umugore umuhango wabaye ubwo uyu mukobwa bakundana witwa Schajte yizihizaga isabukuru ye y’amavuko.

Schajte byamurenze araturika ararira ubwo yasabwaga na Djihad biba yamubera umugore.


Bizimana djihad utarakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo nk’abandi bakinnyi ba hano mu Rwanda urukundo rwe na Schajte rwamenyekanye umwaka ushize kugeza nubwo uyu mukobwa yasanze Djihad aho aba mu mugi wa Antwerp ndetse amafoto ya mbere hagaragaye uyu mukobwa ari kumwe na djihad ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 24 amubwira amagambo y’urukundo ku rubuga rwa Instagram kurubu aba bombi bakaba bakaba bagiye gutangira umushinga wo gukora ubukwe nyuma yuko uyu musore abisabye uyu mukobwa akabyemera.

Djihad na Schajte biyemeje kuzaba umugabo n’umugore.


Bizimana djihad ukinira Waasland Beveren ntari mu gihe byiza mu kibuga doreko n’ikipe ye itakimwitabaza cyane nkuko mbere byari bimeze ibi bikaba byaranatumye umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent atamwitabaza mu bakinnyi yahamagaye azifashisha mu mikino ibiri afite muruku kwezi yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya afurika kizabera mu gihugu cya Cameron.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here