Apr fc yerekanye abasore bayo bashya yaguze bazayifasha igikorwa kubera aho Apr isanzwe ikorera aba basore Bose bakaba bahageze ndetse n’umutoza adil Muhammad.


Abasore ikipe ya Apr fc yaguze muri iri soko ry’igura n’igurishwa bari bataremezwa neza kuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari butarabitangaza byanyabyo gusa mu gitondo cyo kuriki cy’umweru nibwo abo basore bose uko ari batanu bagaragaye bambaye imyenda yiyi kipe aho Apr ikorera bari kumwe n’umutoza bw’iyi kipe Adil Muhammad.


Abakinnyi Apr fc yaguze ni Bizimana yannick wavuye muri Rayon sport, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu sport, Ruboneka Bosco kuva muri Muhanga fc, Ndayishimiye Dieudonne kuva mw’ikipe ya Muhanga fc na Ishimwe Jean Pierre kuva mu Intare Bose uko ari batanu bakaba bari aho bagiye kwerekanwa.


Ubuyobozi bwa Apr bwakomeje guhisha amakuru yuko baguze aba bakinnyi gusa nyuma y’igihe babisabwa n’abakunzi babo bahisemo gukora igikorwa cyo kumurikira abakunzi babo abo bakinnyi kugira n’abavugaga ko ibyabo bitararangira babe babacecekesheje.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here