Ashraf Hakimi myugariro wa real Madrid yerekeje muri Inter de Milan yo mu butariyani kuzayikinira igihe kirekire nyuma y’igihe yaramaze mu ntizanyo.


Ashraf hakimi ni umusore wavugikiye mu gihugu cya Morocco aza kujya I burayi aca mu amakipe atandukanye gusa kurubu akaba yari umukinnyi wa real Madrid ariko akaba yari amaze umwaka umwe ari intizanyo mw’ikipe ya Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’ubudage akaba akina Ku ruhande rw’iburyo ariko yugarira.


Ashraf yumvikanye na Inter de Milan kuzayikinira igihe kirekire Kuri million 40 zahawe ikipe ya Real Madrid nyuma yaho umutoza wa Inter de Milan amubwiyeko amwifuza akanamwereka umushinga afite mw’ikipe ya Inter de Milan.


Ikipe ya Inter de Milan izanye ashraf Hakim kugira azayifashe Kuri ruriya ruhande rw’iburyo ariko yugarira kuko umukinnyi wahakinaga ndetse unamaze igihe muri Inter bita Antonio Candreva imbaraga ze zatangiye gukemangwa n’umutoza Antonio Conte ukunda abakinnyi bihuta kandi n’uyu musore akaba ariwo mwihariko we mu kibuga kuko azamuka cyane agafasha mu gutsinda ibitego kandi nawe akabitsinda byinshi.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here