Ben chillwell myugariro ukina aca ku mpande wakiniraga ikipe ya Leicester city yamaze kumvikana na Chelsea yari imaze iminsi imurambagiza.

Chilwell azakinira Chelsea guhera uyu mwaka .


Ben chilwell ni umukinnyi mpuzamahanga w’umwongereza wavutse muri 1996 akaba afite uburebure bwa 1.78 apima ibiro 77 akaba akina kuruhande rw’ibumoso aho bakunze kwita kuri gatatu akaba yakiniraga ikipe ya Leicester city kurubu akaba yamaze kuba umukinnyi mushya w’ikipe ya Chelsea yo mu mugi wa londre.


Ikipe ya Chelsea yifuzaga umukinnyi ukinisha imoso cyane doreko yagiye ivugwamo amazina menshi nka Nicolas wo muri Ajax, David alaba wa Bayern kuko abo bafite barimo Marcos Alonso na Emerson Parmielli Bose batari ku rwego rwa nimero gatatu umutoza frank lampard yifuza.


Ben chilwell ni umukinnyi wabanzagamo muri Leicester city ndetse no mw’ikipe y’igihugu cy’ubwongereza ari mu bakinnyi bagenderwaho kuko nk’uyu mwaka muri premier league yakinnye imikino igera kuri 28 atsindamo ibitego 3 atanga imipira ivamo ibitego 3 ndetse yanafashije ikipe ya Leicester city kuza ku mwanya wa gatanu uyemerera gukina Europa league uyu mwaka.


Chelsea isinyishije Ben chilwell w’imyaka 24 amasezerano y’igihe kirekire gusa ikaba imutsindiye nyuma y’amakipe menshi yagiye amwifuza harimo nka Manchester united, Manchester city na Tottenham Hotspur zose zo mu gihugu cy’ubwongereza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here