Ikipe ya juventus yo mu gihugu cy’ubutaliyani yamaze gutandukana n’umutoza wayo Maurizio sarri nyuma yo kunanirwa kuyigeza aho bamusabye.


Maurizio Sarri yirukanwe kuriki gicamunsi gusa byaciye amarenga mw’ijoro ryashize ubwo yakurwagamo n’ikipe ya Olympic Lyonnais yo mu gihugu cy’ubufaransa kuko nubwo yatsinze ibitego 2:1 ntago byari bihagije ngo ikipe ya juventus ikomeze kuko yatsindiwe mu gihugu cy’ubufaransa igitego kimwe kubusa.


Nyuma y’ibitego bibiri byatsinzwe na kabuhariwe Christiano Ronaldo gusa Lyonnais ikaza kubabonamo igitego kimwe cyatsinzwe na Memphis Depay Kuri penalty ibi byatumye impuzandengo iba ibitego 2:2 ako amahirwe aba aya Lyon yo gukomeza kuko yabashije gutsinda igitego cyo hanze ndetse ikaba yaranitwaye neza ntiyinjizwe murugo, ibi rero byatumye uyu mutoza ajya mu mazi abira kugeza naho bamusezereye.


Maurizio Sarri yirukanwe nyuma y’umwaka umwe atoza iyi kipe aho yayijemo avuye mu gihugu cy’ubwongereza mw’ikipe ya Chelsea amaze kuyihesha Europa league ariko bakaza gutandukana nawe Ahita ajya muri Juventus gusa abafana ba juve ntibigeze bishimira imikinire yuyu mutoza wabo nubwo batwaye igikombe cya shampiyona bo bavuga ko ari nk’ibintu byabagwiririye kandi shampiyona zo barazihaze icyo bashakaga cyari champions league.


Juventus abayobozi bayo baraye baciye amarenga ko uyu mutoza ashobora kutihanganirwa mw’ijoro ryakeye aho batangaje ko hari byinshi bigiye guhinduka mw’ikipe yabo abantu bahita babyibwira ko ari uyu mutoza ndetse n’abamwe mu bakinnyi bashobora gusezererwa gusa hategerejwe uza guhabwa iyi kipe doreko amajwi menshi ari guha amahirwe uwahoze atoza Tottenham Hotspur Mouricio Pocettino doreko kuva yasezera spurs kurubu ntakazi afite kandi ari umutoza mwiza.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here