Liverpool itwaye igikombe cya shampiyona y’ubwomgereza premier league nyuma y’imyaka mirongo itatu itagikozaho imitwe y’intoki.


Ikipe ya Liverpool n’abafana bayo bari mubyishimo bikomeye nyuma yaho igihe bari bamaze bategereje igikombe cya shampiyona kigezeho iherezo kuko umukino yari itegereje ngo yizere ko birangiye igitwaye warangiye uko yabishakaga.


Liverpool imaze imyaka itatu ihatana ngo itware igikombe ariko bikarangira itagitwaye nkaho umwaka ushize yaje gukora ikipe ya Manchester City igitwaye iyirusha inota rimwe, uyu mwaka yaje ifite intego imwe gusa kuko n’irushanwa rya champions league bavuyemo batsinzwe na Atletico Madrid.


Iyi kipe itwaye igikombe nyamara hakibura imikini 7 ngo shampiyona irangire, uyu munsi taliki ya 25 zukwa gatandatu nibwo begukanye igikombe nyuma yaho ikipe ya Chelsea ibatsindiye Manchester city hakajyamo ikinyuranyo cy’amanota 22 kandi imikino isigaye itarimo ayo manota.


Ikipe ya Liverpool itozwa na Jurgen Klopp yagiye ica mubihe bikomeye muri shampiyona y’ubwongereza ariko nyuma yaho ayiziyemo yagiye agura abakinnyi bakomeye kandi bajyanye na system akina bimufasha kubaka ikipe ubu itwaye igikombe baherukaga mu mwaka wa 1990 icyo gihe bamwe mubafana bayo bari bataranavuka.

Liverpool itwaye igikombe cya shampiyona y’ubwongereza hakibura imikino myinshi ibintu bitajya bikunda kubaho mu bwongereza, ubu kurubu urugamba rw’igikombe rurarangiye hasigaye amakipe ahatanira kuzakina champions league nka Chelsea, Leister city, Manchester united, Tottenham Hotspur n’izindi zirwanira kuzakina Europa league.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here