Rutahizamu w’umurundi Nihoreho arsene yasinyiye ikipe ya Rayon kuruyu mugoroba wa taliki 29 zukwa 6 akaba ari mubasoje bafite ibitego byinshi muriyi shampiyona y’igihugu cy’uburundi.


Nihoreho arsene n’umukinnyi ukina nk’utaha izamu akaba yaravukiye mu gihugu cy’abaturanyi cy’iburundi akaba yarasoje shampiyona y’igihugu cy’uburundi afite ibitego 17 akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nkuko byatangajwe kuri Twitter ya ekipe ya Rayon sport.

Nihoreho arsene yemejwe na Rayon sport nk’umukinnyi wayo mushya nyuma yaho hari kuvugwa ko Muhadjiri Hakizimana yaba yananiranwe n’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda bapfa utuntu tumwe na tumwe harimo nuko badashaka ko abonye indi kipe yo hanze bamurekura akagenda.


Rayon sport n’ikipe ikunda guhirwa n’abakinnyi babarundi kuko Atari uyu Arsene wenyine isinyishije kuko yagiye hakinamo abataka babarundi nka Cedric hamissi,Bimemyimana Bonfils Caleb, Jules Ulimwengu uherukamo mu mwaka washize n’abandi benshi Bose bagiye bafasha iyi kipe kwitwara neza.


Uyu mukinnyi aje asangamo abandi abasore babarundi nka myugariro wajemo umwaka ushize Ndizeye Samuel akaba kandi aje nyuma yaho iyi kipe iri kwifuza abakinnyi batandukanye harimo n’umuzamu uzasimbura Kemenyi Yves bivugwako yaba ari Kwizera Olivier kurubu ufatira Gasogi united.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here