Nyuma yuko umutoza wayo agiye mw’itangazamakuru agatuka abafana bayo ko ari nk’imbwa cyangwa inkende Younga Africans yahise yirukana umutoza wayo mukuru.


Younga Africans yo muri Tanzania yafashe umwanzuro muri iki gitondo cyo kuwa mbere isohora ibaruwa isezerera uwari umutoza wayo mukuru umubirigi luc eymael imushinja gutuka no gutesha agaciro abafana b’ikipe kandi ariwo mutungo munini iyi kipe iba ifite, yanamushinjije ko umusaruro we batawishimiye ahubwo ahora mu magambo no mu bitangazamakuru avuga ubusa.


Luc eymael aherutse kuvuga amagambo akomeye ati ndarambiwe kwihangana ntago nsihimye muriki gihugu cyanyu cya Tanzania, ndarambiwe abantu bameze nk’abatarize batazi iby’umupira, asubiramo ati: ndarambiwe nta modoka ngira, nta Wi-Fi nta DSTV, abafana batazi iby’umupira gusa baba basakuza nk’imbwa cyangwa inkende.


Younga Africans yatojwe nuyu mutoza muruyu mwaka w’imikino yaje Ku mwanya wa kabiri inyuma ya Simba sports club, ikaba kandi yaranatakaje amahirwe yo kujya Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cya Tanzania itsinzwe na Simba ibitego 5:1, ikaba isezereye uyu mutoza imushinja kwinjirira abafana bayo cyane agakabya.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here