Rayon sport yandikiye Bugesera Fc iyisaba kwishyura amafaranga ya Nihoreho Arsene wayitijwe byaba bidakozwe agasubira muri Rayon sport yamuguze imukuye I Burundi.


Ikipe ya Rayon sport hagati muruyu mwaka nibwo yaguze rutahizamu w’umurundi wari wabaye uwa gatatu mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’icyo gihugu gusa ihita imutiza Bugesera fc kugira ngo abanze amenyere shampiyona y’u Rwanda.


Mu gitondo cyo kuruyu wa mbere ikipe ya Rayon sport yansikiye ibaruwa Bugesera iyimenyesha ko nitishyura amafaranga angana na million yo gufasha uyu mukinnyi gushaka aho aba izahita yisubiza uyu mwataka.


Mw’ibaruwa yasinyweho na perezida wa Rayon sport Uwayezu jean Fidel bavuze ko bashingiye kw’ibaruwa bandikiwe na nyiribwite Nihoreho Arsene agaragariza Rayon sport ibibazo ari guhura nabyo kubera ibyo Bugesera yemeye kumuha bingana n’amafaranga million imwe yo kumufasha gutangira akazi ko nibiba bidakozwe uyu mukinnyi ari busubire mu myitozo ya Rayon sport kuko ibyo bari bemeranyijwe batabikoze nkuko uyu mukinnyi yabandikiye abibagaragariza.


Rayon sport na Bugesera zose zikomeje imyitozo zitegura shampiyona y’umwaka utaha wa 2021 izatangira kuruyu wa gatanu taliki ya 4 abantu bakaba bari kwibaza Niba uyu musore azakinira Bugesera fc cyangwa azigarukira mw’ikipe yamuguze ariyo Rayon sport.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here