Umukinnyi ukiri muto w’ikipe ya Arsenal Bukayo Saka yongereye amasezerano y’igihe kirekire nyuma yo kuvugwako ashakwa n’amakipe menshi.


Bukayo saka ni umusore w’umwongereza ariko ufite inkomoko muri afurika yageze muri Arsenal akiri umwana muto aza gukomeza kwitwara neza ashimwa n’abatoza n’ikipe nkuru nyuma yuko yitwaraga neza mu bato baramuzamura ubu akinira ikipe ya Arsenal nkuru Ku myaka 18.


Bukayo Saka akina kumyanya myinshi ariko aho amenyerewe yanakinaga akiri mu makipe y’abato ni ku ruhande rw’ibumoso imbere usatira gusa bamwe mu batoza banamukinisha nkumwugarizi kandi nabwo akabikina neza kuko ari umukinnyi ufite imbaraga kandi n’ubwenge bwinshi mu kibuga.


Nyuma yo gusinya uyu musore yagize ati : ndishimye kuba ndi mu rugo, ndishimye kuba nongereye igihe cyo kwitangira ikipe yamukujije, ati ubu ngiye gukora cyane nkorera ikipe yanjye ya Arsenal kandi i Emirates ni murugo, I londres ni murugo.


Umutoza wa arsenal Mikel arteta yatangajeko Bukayo saka ari umukinnyi mwiza kandi ukiri muto, ati natangajwe n’ubwitange n’ubwenge agira mu kibuga iyo turi gukina, nishimiye gukomeza gukorana nawe kandi ndifuza ko nzamuzamura nkamugeza aho akwiye kuba ari kuko ni impano ikomeye iyi kipe yacu ufite.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here