Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Arsenal yatangaje ko yasinyishije myugariro wo hagati witwa Gabriel Maghalaes kuva muri Lille yo mu bufaransa.


Gabriel Dos Santos Magalhaes uzwi nka Gabriel ni umukinnyi wumunya Brazil ukiri muto kuko yavutse taliki ya 19 ukoboza mu mwaka wa 1997 ubu Ku myaka 22 afite uburebure bwa metero 1.90 akaba apima ibiro 78 akaba akinisha ukuguru kw’imoso mu bwugarizi aho bakunda kwita mu mutima wa defanse.

Gabriel Magalhaes yamaze kuba umukinnyi wa Arsenal.


Gabriel Magalhaes yasinyiye ikipe ya Arsenal taliki ya 1 avuye mw’ikipe ya Losc Lille yo mu gihugu cy’ubufaransa yajemo kera akiri umwana avuye iwabo muri Brazil kurubu akaba yari amaze kuba umwe muri ba myugariro beza shampiyona yo mu bufaransa ligue 1 ifite kuko yanaje mw’ikipe y’umwaka yashyizwe hanze.


Gabriel Magalhaes yasinyiye Arsenal amasezerano y’igihe kirekire na nyuma yo gutangazwa ko yasinyiye iyi kipe yahise atangaza ko yishimiye cyane kuba aje muri Arsenal yamweretse imishinga myiza cyane cyane umutoza Mikel Arteta yaramuhamagaye amubwira impamvu akenewe nawe yumva atacikwa.

Gabriel azajya yambara nimero 6 muri Arsenal.


Gabriel yahise avuga ko kwambara umwambaro wa Arsenal ari iby’agaciro Kuri we akomeza agira ati: ndashimira umuryango wanjye,abamfasha mubya business, ndashimira kandi ndashima n’undi wese wamfashije kugera hano, ndumva nishimye kandi mfite ubushake bwo kuzakinira ikipe y’amateka n’ubukombe nka Arsenal ati intangiriro shyashya, amateka mashya.

Uyu musore afite igihagararo cyiza.


Uyu musore azwiho gukinisha neza akaguru ke k’imoso haba mu buryo bw’abugarizi bane cyangwa ubwa batatu, azwiho kandi kuba azi gutanga imipira ayitambaza muri bagenzi be icyo mu cyongereza bita distribution of the ball, uyu musore kandi kubera igihagararo cye azwiho kuba uwa mbere mu mipira yo mu kirere akaba yarakuriye mw’ikipe y’iwabo yitwa Avai fc avamo muri 2016 ajya muri Lille nayo yatangiye kumwifashisha neza mu mwaka wa 2018 ubu akaba yari amaze imyaka 2 ari umukinnyi iyi kipe igenderaho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here