Gahigi Jean Claude umuyobozi w’ikipe ya Bugesera fc yamaze gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Rib ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 18.


Umuyobozi w’ikipe ya Bugesera iterwa inkunga n’akarere ka Bugesera yatawe muri yombi na R.I.B azira gufata kungufu no gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 18 kurubu Ku munsi w’ejo umukuru wa r.I.b yemeje ko aya makuru ariyo koko uyu muyobozi yafashwe.

Bugesera fc iri mu gahinda ka perezida wabo.


Aganira na funclub.rw umuvugizi wa R.I.B Dr Murangira b.Thierry yavuze ko uyu muyobozi wa Bugesera koko acumbikiwe Kuri station ya police mu murenge wa nyamata akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka 18 anamufashe ku ngufu.


Umuvugizi wa R.I.B yagize ati Gahigi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 18 Ku gahato kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Gahigi Jean Claude yatawe muri yombi.


Ati ibi byabaye taliki ya 08 nzeri ukwekwa ari Gahigi Jean Claude ndetse n’uwahohotewe bahise boherezwa Ku kigo cya isange one center mu bitaro bya nyamata gukorerwa isuzuma ry’ubuzima barebe niba koko ibi byabayeho na dosiye y’uregwa yoherejwe mu bushinjacyaha n’amazina y’uyu mukobwa agirwa ibanga kugira ngo iperereza rikomeze gukorwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here