Caf impuzamashyirahamwe y’umukino w’umupira w’amaguru muri afurika yafatiye ibihano ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gambia ndetse banahana kapiteni wa Gabon kubw’amagambo Atari meza yatangaje.


Ubwo habaga imikino yo gushaka itike yo kujya mu igikombe cy’afurika kizaba mu mwaka wa 2022 muri Cameron haje kuba ibintu bitashimwe na benshi ku mukino wagombaga guhuza Gambia yari bwakire Gabon gusa mbere y’umukino ikipe ya Gabon ihezwa Ku kibuga cy’indege mu gihugu cya Gambia.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Gabon bahejejwe Ku kibuga cy’indege.


Ubwo bari bari Ku kibuga cy’indege bategereje guhabwa ibisubizo bya covid-19 ndetse no guhabwa uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu cya Gambia bagomeje gutegereza bageza mu gitondo kandi bari bafite umukino kuruwo munsi bagajeje mu gitondo bicaye Ku kibuga cy’indege ninabwo kapiteni wa Gabon Pierre Emerick Aubameyang abinyujije Kuri Twitter ye yatangaje ibi.

Kapiteni wa Gabon Aubameyang nawe yahanwe na Caf.


Aubameyang yatangaje ko baraye Ku kibuga cy’indege kandi bujuje ibisabwa kugira bemererwe kwinjira muri hotel anenga igihugu cya Gambia ndetse ananenga Caf itegura iyi mikino ayisaba gufatira ingamba iki gihugu arinabyo Caf yashingiyeho nawe imuca amande yo kuba yaratangaje amagambo Atari meza.


Igihugu cya Gambia cyaciwe ibihumbi 100 by’amadorari bihwanye na million 100 z’amanyarwanda kubwo kutakira neza igihugu cya Gabon byanatumye batsindwa ni mu gihe Aubameyang yaciwe ibihumbi 10 by’amadorari kubwo gutangaza amagambo Atari meza Kuri Caf.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here