Irushanwa ry’umupira wamaguru rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo mu bihugu by’uburayi rizwi nka champions league byemejweko rizasubukurwa kuva taliki ya 12 zukwezi kwa munani kugeza taliki 23 zuko kwezi Mumugi wa Lisbon.


Iri rushanwa ryasubitswe rigeze muri 1/8 gusa hari n’amakipe yari yaramaze kubona itike ya 1/4 kirangiza.


Champions league y’uyu mwaka izakinirwa kuma stade abiri yo mugihugu cya Portugal ariyo stade ya benfica Lisbon yitwa Estadio da Luz na stade ya sporting Lisbon yitwa Estadio Jose Alvarade gusa hakaba hataremezwa niba iyi mikino izaba harimo abafana muri stade cyangwa izaba ntanarimo bikazatangazwa muminsi izaza.


Amakipe yari amaze kugera muri 1/4 cy’iri rushanwa ni Atlanta united,Atletico Madrid,Paris st Germain na Leipzik naho izitarabona iyo tike zisigaje imikino yo kwishyura ni Manchester city izakira Real Madrid,Bayern munichen izakira Chelsea, Juventus izakira Lyon na Napoli izajya gusura Barcelona.


Imikino itararangije kimwe cya 16 yo izakomeza uko bisanzwe amakipe asurane havemo asanga ayabonye itike ya 1/4 kirangiza,iyi mikino yose iteganijwe kuba mu matariki ya 12 zukwezi kwa munani kugeza Kuri 23 zuko kwezi.


Champions league yuyu mwaka yari iteganijwe kubera mukugi wa Instanbul mu gihugu cya Turkey gusa kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwiza rya coronavirus yimuriwe muri Portugal hashingiwe Ku ngingo nyinshi harimo nuk muri Portugal ariho horoheye amakipe muburyo bw’ingendo kandi hakaba hatari abanduye benshi ugereranije no mugihugu cya Turkey.


written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here