Ikipe ya Chelsea yasinyishije umukinnyi wayo wa gatanu Kai harvertz umukinnyi w’umudage ukina hagati mu kibuga.


Ikipe ya Chelsea yasinyishije irindi zina rikomeye kuruyu wa gatanu Kai harvertz umusore ukiri muto uvuga mu gihugu cy’ubudage uvuye mw’ikipe ya Bayern Leverkusen bakaba bamutanzeho asaga million 75 zama pound akoreshwa hariya mu bwongereza.


Kai Harvertz ni umukinnyi wavutse taliki ya 21 z’ukwezi kwa 21 muri 1999 ku myaka 21 akaba afite uburebure bwa metero 1.89 apima ibiro 82 akina mu kibuga hagati ako yataka izamu akaba yaramenyekanye mw’ikipe ya Bayern Leverkusen kuva muri 2016.


Uyu musore akinisha amaguru yose ukuguru kw’imoso ndetse n’indyo akaba yihuta cyane iyo afite umupira ashobora kuba yakina inyuma y’abataha izamu cyangwa agaca Ku ruhande rw’iburyo aho bita Kuri karindwi Ku myaka ye 21 akaba yari umukinnyi ngenderwaho muri Leverkusen ndetse no mw’ikipe y’igihugu akaba ajya yifashishwa bakaba bamwita ozil muto kuko yanavuze ko yakuze akunda mezut ozil wa Arsenal.

Kai Harvertz yageze muri Chelsea.


Kai Harvertz bakunze guhamagara Kai yaje mu gihugu cy’ubwongereza Ku munsi w’ejo avuye mw’ikipe y’igihugu cye aho bamuhaye uburenganzira bwo kujya kurangizanya na Chelsea agahita anasinya amasezerano y’imyaka 5.

Timo Werner yakiriye mugenzi Kai bagiye kujya bakinana.


Chelsea yasinyishije abakinnyi benshi kuriri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi abantu benshi bakaba bari kwibaza uko umutoza Frank lampard azajya abakinisha cyane muri ba rutahizamu n’abakina hagati kuko hajemo amazina akomeye nka Timo Werner na Hakim ziyech hasanzwemo abandi bakomeye nka Pulisic,Tamy Abraham n’abandi bakomeye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here