Christian Ronaldo ayoboye urutonde rw’abakinnyi bakina umupira w’amaguru mu gutanga impeta z’urukundo zihenze baziha abakunzi babo.


Rutahizamu w’ikipe ya Juventus de Turin ndetse n’ikipe y’igihugu cya Portugal Christiano Ronaldo yaraye ahaye umugore we Georgina Rodriguez wumunya espagne impeta ya zahabu ifite agaciro ka 615000 by’ama pound nk’impeta y’urukundo ihita ikuraho agahigo kari gafitwe na Jordan Pickford wa Everton.

Georgina Rodriguez ngo niwe mugore Christiano Ronaldo yari ategereje.


Iyi couple ya Christiano na Rodriguez yatangiye guca ibintu mu mpera z’umwaka wa 2016 aho uyu mukobwa yatangiye gutanga ibitekerezo(comments) kubyo Christiano Ronaldo yabaga yashyize Ku mbuga ze nkoranyambaga ashyiraho imitima n’utundi tuntu tugaragaza ko yaba ari mu rukundo nuyu kizigenza mu gukina umupira w’amaguru.

Urutonde rw’abakinnyi batanze impeta z’urukundo zihenze.


Abandi bakinnyi bari bafite aka gahigo ni umuzamu w’ikipe y’igihugu y’abongereza na Everton witwa Jordan Pickford impeta yahaye umugore we Megan Davison ifite agaciro ka 500000 by’amapound ,hakaza na Ashley Cole wahaye umukobwa wahoze ari umugore we witwa Cheryl ikaba yarifite akayabo ka 275000€ kururu rutonde rurerure harimo andi mazina nkaba Wayne Rooney, Harry Kane n’abandi.

Christiano n’umugore we Georgina ndetse n’abana babo.


Ronaldo n’umugire we Rodriguez bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Alana akaba afite imyaka ibiri gusa siwe gusa kuko Ronaldo afite abandi bana babiri b’impanga zidafite nyina n’undi mukuru w’imyaka 10 witwa Ronaldo junior uyu mugabo wakundaga kuvugwa mu bagore kurubu avuga ko Georgina Rodriguez ariwe umugore w’inzozi ze kandi yizeye ko bazabana iteka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here