Rutahizamu w’umurundi wakiniraga ikipe ya police fc yemejwe na Rayon sport nk’umukinnyi wayo mushya.


Bigirimana Issa wakibaga mw’ikipe ya police fc byabaye ngombwa yuko yerekeza muri Rayon sport nyuma yo kutemeza abayobozi n’abatoza ba police bagahitamo kumurekura nyamara bari bamaranye amezi atandatu gusa uyu musore imikino yakinnye kuva yava muri younga Africans yo muri Tanzania ikaba ari mike cyane.


Bigirimana Issa yamenyekanye cyane ubwo yakinaga hano mu Rwanda mw’ikipe ya Apr fc akaba yaranakundwaga n’abakunzi biyi kipe kubera ukuntu yakundaga gutsinda Rayon sport mukeba ibitego bibabaje, yavuye muri Apr yerekeza muri Tanzania ajyanye na Sibomana Patrick papy muri younga Africans gusa we Anita agaruka nyuma y’umusaruro muke yagaragaje.


Rayon sport iri kuvugwa cyane kw’isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda aho imaze gusinyisha abakinnyi bagiye batandukanye harimo Umuzamu w’ikipe y’igihugu amavubi Kwizera Olivier , Manase mutatu kuva muri Gasogi n’abandi bagiye batandukanye bazayifasha muri shampiyona y’umwaka utaha.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here