Chelsea ikipe yo mugihugu cy’ubwongereza yamaze kwemeza ko yumvikanye kandi yanamaze kugura umwataka ukomeye ukomoga mu gihugu cy’ubudage witwa Timo Werner imukuye mw’ikipe yararimo ya Reipzik gusa aka azaza mugihugu cy’ubwongereza nyuma y’irangira RYA za shampiyona.


Uyu musore aje mw’ikipe ya Chelsea aho amaze igihe yitwara neza muri shampiyona yigihugu cy’ubudage bundesliga ndetse no mumikino y’iburayi yagaragaje ko ari umwataka ukomeye doreko yanifuzwaga n’amakipe menshi yo Ku mugabane w’iburayi harimo na Liverpool na Juventus de Turin akaba we n’abamumenyera ubuzima bahisemo gufata million 53 zama pound bahawe n’ikipe ya Chelsea yamweretseko imukeneye kurusha izindi.


Timo Werner yavukiye mugihugu cy’ubudage my mugi wa Stuttgart mu mwaka was 1996 akaba yaratangiriye umupira mw’ikipe y’abato ya tsv Steinhedfield avamo ajya muri Stuttgart yabato mumwaka wa 2002 agenda akurira no mw’ikipe nkuru ya SVP Stuttgart ago yaje kubengukwa na Rb reipzig mumwaka wa 2013 akaba arinaho yakinaga kugeza ubu.


Timo Werner amaze gukina imikino 125 muri Reipzik akaba amaze kuyitsindira ibitego bigera Kuri 76 akarusho ni muruyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 amaze gukina imikino 43 amaze gutsindamo ibitego 32 atanga imipira ivamo ibitego 13 yanafashije ikipe ye gukomeza mumikino ya champions league ikuyemo Tottenham Hotspur yo mugihugu cy’ubwomgereza.


Chelsea iguze timo Werner nyuma y’igihe kinini yifuza umwataka waza gufasha Tamy Abraham na Olivier Giroud kuko Michy Bachuayi umutoza Frank Lampard yavuzeko atamufite mumibare mu mwaka utaha w’imikino.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here