Amavubi y’u Rwanda kuruyu wa Kane afite umukino n’Ikipe y’igihugu cya Cap Vert ubanza uzabera I preia muricyo gihugu aho abatoza n’abakinnyi bahagurukanye n’ikipe kuruyu wa mbere bajya gukina uwo mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya afurika.

Abakinnyi 23 Umutoza azifashisha mu mukino wa Cap Vert.


Abakinnyi bahagurukanye na Mashami Vincent ntiharimo abakina Ku mugabane w’iburayi barimo Djihad Bizimana na Yannick Mukunzi bazahurira n’ikipe mu gihugu cya Cap Vert kuko bo bari bafite imikino y’amakipe bakinira mu mpera z’iki cy’umweru.


Amavubi y’u Rwanda yahagurukanye n’indege yihariye ya Rwandair igomba kubageza muri Cap Vert bagakina umukino na Cap Vert kuri Estadio National’blue shalk’ Capo verde mu mugi wa Praia aho umukino wo kwishyura uteganijwe nyuma y’iminsi itatu bivuze ko bazahita bagaruka I Kigali kwakira iyi kipe.

Abanyamakuri b’imikino bajyanye n’ikipe y’igihugu amavubi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here