Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Sugira Ernest waraye atsinze igitego cyahaye itike u Rwanda yo kujya muri 1/4 yahaye ikiganiro itangazamakuru Avuga ko yishimiye iki gitego.

Ubwo umukino wahuzaga u Rwanda na Togo warangiraga u Rwanda arirwo rubonye itike ku gitego cya Sugira Ernest cyaje gisanga ibitego bya Tuyisenge na Niyonzima Olivier byari byaje byishyura Ibyo Togo yari yatsinze u Rwanda.

Sugira yavuze ko Ari ibyishimo kuri we n’abanyarwanda muri rusange.

Sugira Ernest yagize ati: ndishimye cyane ndashima imana kuba nge n’abasore dukoze akazi Kandi Bose bitanze none intsinzi itashye I Rwanda urumva n’ibintu byo kwishimira.

Ku kuba atsinda ibitego bikenewe Sugira yavuze ko ahora yiteguye gufashanya na bagenzi be my guhesha ishema igihugu.

Yagize ati:nge mpora niteguye isaha kw’isaha na bagenzi gufasha igihugu cyange kandi nkashima Imana ko mpora ntsinda ibitego bikenewe kw’ikipe yange, ikindi ndashima Imana ko Ari igitego cyanjye cya 12 mw’ikipe y’igihugu Amavubi Kandi abantu bakomeze badushyigikire tugomba kugera kure tugatwara igikombe nibinanga tuzaba turi kuri final byibuze.

Nubwo Sugira yatsinze igitego cyahesheje intsinzi abanyarwanda yashimiye bagenzi be Avuga ko byose Ari ugufashanya ikipe yose yakoze neza bugarira neza banakoresha ishyaka byaje no kubaha itike ijya muri 1/4 cya Chan iri kubera mu gihugu cya Cameron.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here