Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwongereza Fa ryatanze ibihembo Ku bakinnyi bitwaye neza ako batowe na bagenzi babo umwaka ushize w’imikino 2019-2020 runatangaza ikipe y’umwaka yiganjemo abakinnyi ba Liverpool.

Ikipe y’umwaka yatowe n’abakinnyi.


Mw’izamu ry’iyi kipe y’umwaka harimo Nick Pope umunyezamu w’ikipe ya Burnley ukuri muto gusa akaba yarazamuye urwego rwe rw’imikinire akuramo imipira myinshi ari nako afasha ikipe ye kuza mu myanya myiza.

Nick Pope wa Burnley niwe muzamu w’umwaka.


Muri ba myugariro Ku ruhande rw’iburyo hari Trent Alexander-Arnold wa Liverpool I bumoso hari Andre Robertson nawe wa Liverpool naho muri ba myugariro bo hagati harimo Virgil Van Djik na Soyuncu wa Leicester city.


Hagati mu kibuga hatangajwe ko harimo Kevin de Bryun, David Silva Bose ba man city na Jordan Henderson wa Liverpool naho mu bakinnyi bataha izamu harimo Jimmy Vardy wa Leicester city hakaza Pierre Emmerick Aubameyanag wa Arsenal na Sadio Mane wa Liverpool.

Kevin de bryun niwe mukinnyi w’umwaka.


Mu bihembo byatanzwe kandi harimo umukinnyi w’umwaka hariya mu bwongereza ariwe Kevin de Bryun ukina hagati mu kibuga mwikipe ya Manchester City harimo n’ibindi bihembo byagiye bitangwa nka Trent Alexander-Arnold wa Liverpool watwaye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto na Marcus Rashford wa Man utd wagize umutima wo gufasha abana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here