Mu bakinnyi ikipe y’igihugu amavubi ishobora kwifashisha harimo abakina hanze y’u Rwanda nubwo bamwe batabona umwanya wo gukina abandi bakaba bitwara neza aho bakina.

Meddie Kagele niwe wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi kugeza ubu afite 4.


Mu banyarwanda bakina hanze bari mu kibuga mu mpera z’icyumweru uwitwaye neza ni rutahizamu Meddie Kagele ukinira Simba sports club yo muri Tanzania kuko yayifashishe gutsinda JKT ibitego 4:0 kuko we yabashije gutsindamo ibitego 2 icya mbere n’icya gatatu kuko ibindi byatsinzwe na Chris mugalu ndetse na Mosquinone.


Undi munyarwanda witwaye neza ni kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi ndetse na Younga Africans yo muri Tanzania Haruna Niyonzima, uyu mugabo kuruyu wa gatandatu ubwo ikipe ye akinira yakinaga na Coasta Union bayitsinda ibitego 3:0 harimo nicya Haruna winjiye mu kibuga igice cya kabiri kigitangira akanahita abafasha kubona amanota atatu kuko ibitego byose aribwo byabonetse.

Haruna Niyonzima yinjiye mu kibuga ahindura ibintu.


Niyonzima Ally ukinira Azam yo muri Tanzania we ntiyari mu bakinnyi iyi kipe yatwaye gukina na Kagela sugar nubwo bayitsinze ibitego 4:2 byanatumye bakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona hariya muri Tanzania n’amanota 15 mu mikino 5 aho bakurikiwe na Simba naho Younga Africans ikaza Ku mwanya wa gatatu.


Mu bandi bakinnyi bakina hanze ya afurika nka Djihad Bizimana, Kevin Monnet paque ntibabonetse mu mikino y’amakipe yabo nkaho Beveren ya Djihad yanganyaga na Genk naho sait Etienne ya Monnet paque iratsindwa.


Salomon Nirisarike we shampiyona yabo ntiyakinwe kubera ibibazo bya pilitiki gusa we amaze kubona umwanya uhoraho mw’ikipe ya Fc Pyunic bitandukanye na Rwatubyaye Abdul utaruri muri 18 bafashije ikipe ya Corolado springs switchbacks kwitwara neza murizi mpera z’icyumweru.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here