Abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bagiye bagaragara mu kibuga murizi mpera z’icyumweru bamwe birabahira abandi biranga.

Yannick Mukunzi akomeje kubona iminota yo gukina.


Ikipe yitwaye neza murizi mpera y’icyumweru ni Sandvikens If yo mu kiciro cya gatatu muri Sweden ikinamo umunyarwanda Mukunzi Yannick aho yarari mu kibuga batsinda ikipe yitwa Karlistad If igitego 1:0 aho uyu musore w’umunyarwanda yakinnye iminota yose 90 binafasha ikipe ye kujya Ku mwanya wa gatandatu n’amanota 41 aho irushwa n’iyambere amanota 16.

Salomon Nirisarike abanzamo muri Fc Pyunic.


Undi mukinnyi wumunya Rwanda wari mu kibuga ni Salomon Nirisarike ukinira Fc Pyunic yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Romania,uyu musore uhorana umwanya ubanzamo mu bwugarizi bw’iyi kipe yakinnye iminota yose ndetse ikipe ye iza kunganya na Alshkart 0:0 ibi bikaba byatumye Pyunic ya Salomon ijya Ku mwanya wa 8 n’amanota 5.

Saint Etienne ya Monnet Paque ntibyakunze.


Kevin Monnet Paque rutahizamu uherutse kwemera gukinira u Rwanda Ku myaka 32 akaba yaranahamagawe bwambere n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi kuzaza gukina mu kwezi gutaha ikipe ye ya Saint Etienne mu kiciro cya mbere mu bufaransa gusa baje gutsindirwa murigo na Nice itozwa Patrick Vierra ibitego 3:1 aho Monnet Paque yakinnye iminota 72 y’umukino.


Ikipe ya Monnet Paque yatangiye neza shampiyona gusa kurubu biri kwanga kuko igeze Ku mwanya wa 10 aho ifite amanota 10 Ku rutonde ruyobowe na Lille ifite amanota 17.

Imyitozo irakomeje ku bakinnyi bakina muri Tanzania harimo na kapiteni w’Amavubi haruna Niyonzoma


Abandi bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze harimo nkabo muri Tanzania bakoraga imyitozo yabo kuko nta mikino yari ihari gusa abandi bagiye bakina imikino ya gishuti abandi bakomeza imyitozo mu makipe yabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here