Doctor Nàbyl Becklaui wari umutoza wungirije muri Apt fc yamaze gutandukana nayo nyuma y’umwaka afasha Adil Muhammad.


Dr Nabyl yaje muri Apr fc azanye n’uwaje ari umutoza mukuru umunya moroco Adil Muhammad banafasha ikipe y’igirikare cy’urwanda gutwara igikombe cya shampiyona badatsinzwe nubwo imikino itigeze irangira kubera ingamba zo kwirinda corona virus.


Dr Nabil ni umwe mubafashaga Apr fc cyane kuko we icyo yari ashinzwe cyane byari ukongerera abakinnyi b’iyi kipe imbaraga ibyo bita physics mu ndimi z’amahanga kuko no mu mikinire y’iyi kipe byaragaragaraga ko abakinnyi bose bari Ku muvuduko ukomeye kandi bihuta byose byari umusaruro w’uyu munya marocc wanze kongera amasezerano muriyi kipe.


Nabil hanze kongera amasezerano nyamara umutoza mukuru Adil Muhammad we yongereye amasezerano y’umwaka muri Apr anongererwa umushahara ava Kuri million 18 ajya Kuri 20 z’amanyarwanda.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here