Myugariro mpuzamahanga wumunya Rwanda Emery Bayisenge yamaze kubona ibynagombwa bimwemerera gushaka ikipe yaba atijwemo bivugwa ko yaba agiye gusinyira As Kigali.


Emery Bayisenge wakiniraga ikipe ya Saifu sport club yo mu cyiciro cya mbere muri Bangladesh yamaze kubona ibyangwombwa byo kuba yatizwa mu gihe cy’umwaka umwe akaba yabyemerewe n’ikipe yakiniraga kurubu akaba ari no mu Rwanda agiye gusinyira ikipe ya As Kigali.


Bayisenge nyuma yo kuva muriyi kipe biravugwa ko As Kigali yamaze kugirana nawe ibuganiro banumvikanye ko bazamutira umwaka umwe w’imikino kurubu isaha n’isaha ashobora gutangazwa nka myugariro mushya w’ikipe ya As Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana izanasohokera u Rwanda muri caf confederation cup.


As Kigali nyuma kwemererwa gusohokera u Rwanda mu mikino nyafurika iri kugenda yiyubaka mu mpande zose z’ikibuga usibye nka Emery Bayisenge ugiye kwemezwa nk’umukinnyi mushya wayo yazanye na rutahizamu Hakizimana Muhadjiri na Shaban Hussein bakunze kwita chabalala inongera abakinnyi bayo bakomeye amasezerano.


Bayisenge Emery yamenyekanye cyane mu mikino ya chan ubwo u Rwanda rwayakiraga niwe wari uyoboye ubwugarizi gusa yakiniye amakipe atandukanye cyane ikipe ya Apr fc niyo yamazemo igihe kinshi arinayo yavuyemo ajya mu gihugu cya Bangladesh.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here