Abo bakinnyi bamaze kugenda ni Amani,Niyonkuru danny na Gisa Egide bavuye muri Etoile de l’est umwe muri As muhanga abandi babiri muri Bugesera fc, ibi kandi bibaye nyuma ya captain Mfashingabo Didier waguzwe na Gasogi united.


Umukinnyi wo hagati mu kibuga bita aba kaseri witwa Amani wari ngenderwaho mw’ikipe ya Etoile de L’est yamaze kumvikana n’ikipe ya As Muhanga kuzayikinira umwaka utaha w’imikino,uyu musore yaje muri Etoile de l’est umwaka ushize w’imikino aza kwitwara neza cyane doreko yashakwaga n’amakipe menshi harimo niyo yararimo ubu.


Niyonkuru danny ukina kuri kabiri we na Rutahizamu Gisa Egide berekeje muri Bugesera fc nyuma yuko ikipe yabo ya Etoile de l’est yitwaye neza nabo bakigaragaza doreko nka rutahizamu Gisa Egide yari mubafite ibitego byinshi mu kiciro cyabiri, umutoza mushyashya wa Bugesera uzwiho kureba impano yahise asabako aba basore baza akazabifashisha muri shampiyona y’umwaka utaha.


Ikipe ya Bugesera na As Muhanga n’amakipe azi kugura abakinnyi bakiri bato zikabaremamo abakomeye doreko nka Muhanga imaze gutanga abakinnyi benshi bakomeye kandi yarabakuye mu kiciro cya kabiri, abo bakinnyi tuzimo nka Bizimana Yannick n’abandi basore nka Bosco wagiye muri Apr fc.


Etoile de l’est yitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino doreko yanarangije Ku mwanya wa mbere mw’itsinda yaririmo rya kabiri ubu ikaba itegereje imikino yo gukuranwamo gusa ikaba iri gutakaza zimwe mu nkingi za mwamba nubwo bamwe mubari hafi yiyo kipe badutangarije ko abo bakinnyi bashobora kuzabanza kubafasha kurangiza imikino yo gukuranwamo izanavamo amakipe abiri azazamuka mu kiciro cya mbere.


Tuganira n’umutoza wungirije w’iyi kipe ya Etoile de l’est witwa Ntibimenya Emmanuel yadutangarijeko iby’abakinnyi Bari kugenda barimo umuzamu Didier wagiye muri Gasogi united,Amani wagiye i muhanga na Dany na Gisa Egide bagiye muri Bugesera fc nabo bari kubyumva gutyo mu bitangaza makuru kandi ko bo nk’abatoza ntacyo babikoraho gusa ngo abagiye Bose n’abakinnyi beza icyo bazakora n’ukubasaba bakabafasha kuzamuka mu kiciro cya mbere ubundi bakabona kujya mu amakipe yabaguze kuko batabazitira kujya mu makipe yabifuje kandi babifitiye uburenganzira.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here