Amwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda yaciwe amande na Ferwafa kubera gutegura imikino batabisabiye uburenganzira nkuko ingamba zo kwirinda covid-19 zibitegeka.


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryaciye amande amakipe arimo Apr fc, Rayon sport, Alpha fc,Rwamagana ndetse na Rutsiro kuko zateguye imikino ya gishuti zikayikina zitabimenyesheje ubuyobozi.

Ikipe ya Rayon sport yaciwe ibihumbi 500.


Nkuko itegeko rimwe mu yashyizweho azifashishwa mu kwirinda covid-19 nuko ikipe yose ishaka gutangira imyitozo cyangwa gukina umukino uwo ariwo wose ibanza ikabimenyesha Ferwafa gusa ibi amakipe yagiye abirengaho arinabyo byatumye Ferwafa ifata umwanzuro wo kubafatira ibihano harimo amande y’ibihumbi 500 Kuri buri mukino wakinwe nta burenganzira.

Apr fc yaciwe amande ya 1,500,000.


Ikipe ya Rayon sport yaciwe 500000 kubera ko bakinnye umukino wa gishuti na Alpha fc yo mu kiciro cya kabiri ntaburenganzira, Apr fc yo yakinnye imikino 7 yose gusa 3 muri yo nta ntaburenganzira bari bafite bwo kuyikina bityo bazishyura 1,500,000 by’amande agomba kuzishyurwa bitarenze iminsi 30.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here