Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryasabye imbabazi abanyarwanda ku myenda ishaje u Rwanda ruri buze gukinisha muri CHAN.

kuruyu wa gatandatu nibwo Amavubi yagaragaje imyambaro ikipe y’igihugu Iza gukinisha muri CHAN ya 2020 ariko iri bukinwe muri 2021 haza kuzamo akabazo k’imyenda y’abazamu isa naho ishaje.

Fewarafa yasabye imbabazi abanyarwanda bose.

Mw’itangazo Ferwafa yasohoye mw’ijoro ryo kuriki cy’umweru yavuzeko batumije imyenda mbere ariko uruganda rukaba iya 2018 bikanaza kugaragara ko imyenda y’abazamu yaje yanditseho u Rwanda Kandi muriri rushanwa Buri mukinnyi agomba kuba yambaye umwenda uriho amazina ye.

Umupira wa Kwizera Olivier niwo watumye Ferwafa imbabazi.

Jersey ya Kwizera Olivier niyo wateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga Aho byagaragaye ko u Rwanda barusibyeho bakandikaho Kwizera bikaza kugaragara ko ijambo Rwanda ritasibanganye neza byanatumye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda risaba imbabazi kuriki kibazo.

Iyi niyo myambaro Amavubi azaba yambaye muri Chan.

Ferwafa yasabye abanyarwanda gushyigikira ikipe y’igihugu Amavubi batitaye ku bibazo byaje mbere y’umukino inabizeza ko amakosa bakoze bazayakosora batumizeho imyenda hakiri Kare.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here