Ferwafa nyuma yo kumenya amatsinda u Rwanda ruzaba rurimo muri Cecafa y’abatarengeje imyaka 17 na 20 zizanatanga itike yo gukina igikombe cy’afurika yahise ishyiraho abatoza ndetse na staff bazaba bifashisha.


Umutoza Kayiranga Baptist usanzwe ari director technic w’ikipe ya Rayon sport ndetse akanatoza abato bayo ubu yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 izitabira cecafa mu gihugu cya Tanzania mu mpera zuku kwezi aho azaba y’ungirijwe na Bisengimana Justin wahoze atoza muri Bugesera fc.

Kayiranga Baptist niwe uzatoza abatarengeje imyaka 20.


Ikipe y’abatarengeje imyaka 17 y’u Rwanda yo izatozwa na Rwasamanzi Yves usanzwe atoza ikipe ya Marine fc mu mikino izabera I Kigali mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12 akazaba y’ungirijwe na Gatera Mousa usanzwe utoza Ikipe ya Espoir yo mu karere ka rusizi hakaba hategerejwe amazina aba bombi baza kuzahamagara muriyi mikino.

Yves Rwasamanzi niwe uzatoza abatarengeje imyaka 17.


U Rwanda mu mikino y’abatarengeje imyaka 20 rwatomboye igihugu cya Tanzania kizanakira iyi mikino Somalia ndetse na Djibouti bikaba bizakina guhera taliki ya 22 uku kwezi turimo naho mu batarengeje imyaka 17 bazakinira I Kigali ruzacakirana na Eritrea ndetse na South Sudan mu matsinda guhera taliki ya 13 ukuboza uyu mwaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here