Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ferwafa ryamenyesheje amakipe yose riyobora ingengabihe ivuguruye.


Mw’ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryanditse binyuze mu munyamabanga mukuru waryo Uwayezu François Regis ryahaye ingengabihe ivuguruye igomba kugenderwaho n’amakipe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri kugira habe hatangira shampiyona ya 2020-2021.

Ibaruwa ferwafa yandikiye amakipe.


Mubyo ferwafa yandikiye amakipe ikigaragaramo nuko shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda uyu mwaka ishobora gutangira hagati ya taliki 4 ukuboza 2020 na 12 ukuboza 2020 naho ikipe z’ikiciro cya kabiri zo zigomba gukina imikino yo gukuranamo mu kwezi gutaha kw’ ugushyingo.

Amakipe yo mu kiciro cya kabiri niyo azatangira.


Nubwo icyorezo cya corona virus kigenda kigaragaza intege nkeya mu Rwanda kubera umubare w’abandura ugabanuka n’indi mikino ikaba iri gushyiraho itangira rya za shampiyona mu munsi ya vuba, umupira w’amaguru abakunzi bawo barakibaza igihe bazongera kubona amakipe bakunda yesurana muri shampiyona ndetse n’indi mikino itegurirwa hano mu Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here