Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryandikiye amakipe yose y’ikiciro cya mbere riyamenyesha ko bagomba kwitegura itangira rya shampiyona.


Binyunze mw’ibaruwa umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Uwayezu François Regis yandikiye amakipe yose yayamenyesheje ko bagomba kwitegura gutangira imyitozo ndetse no kuba bakina shampiyona mu gihe cya vuba hakurikijwe amavwiriza azaba yashyizweho yo kwirinda covid-19.

Iyi niyo baruwa ferwafa yandikiye amakipe.


Ferwafa yamenyesheje amakipe y’ikiciro cya mbere ko ninisiteri ya siporo kera kabaye yabahaye uruhushya rwo gutangira imyitozo n’amarushanwa gusa muriyi baruwa ferwafa ikaba itavugamo igihe ibi bigomba gutangirira nubwo bavuga ko bari bubimenyeshe amakipe vuba kandi iri ishyirahamwe rivuga ko nta kipe yemerewe gutangira imyitozo idahawe uburenganzira na ferwafa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here